Ifumbire y’imborera
From Wikipedia, the free encyclopedia
Ifumbire y’imborera cyangwa imborera ituruka ku bisigazwa by’inyamaswa n’ibimera byaboreye ahantu. Imborera ikungahaye ku byangombwa bitunga ibimera. Ubutaka bworoshye bunyurwamo n’amazi vuba (umusenyi) irabufatanya bukegerana. Ubutaka bufatanye cyane bw’intamenwa (ibumba ryumye) ibuha koroha bugahumeka ndetse igaha intungamubiri igihingwa gikenera,bityo bigatuma gikura neza ukobikwiye kigatanga umusaruro.[1][2][3][4][5]