Rugamba Cyprien
From Wikipedia, the free encyclopedia
Rugamba Cyprien umwanditsi, umushakashatsi, umusizi ndetse n'umuririmbyi wamenyekanye cyane mu torero rye Amasimbi n'amakombe. Yakomokaga mu bwoko bw'abahutu ariko akaba yarafatwaga na benshi nk'umuntu uhanga kandi agakoresha abantu bose mu bihangano bye atarobanuye ubwoko. Umugore we yari umututsi. Bakaba barishwe bombi muri Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w'i 1994, hamwe n'abana babo batandatu.